ISI Y’URUKUNDO EP 10

Share on facebook
Share on twitter
Share on linkedin
Share on whatsapp
Share on pinterest
Share on google

*ISI Y’URUKUNDO*
*Episode 10*

Naratangaye nibaza impamvu Didier ambwiye nabi anankanga bigeze aho.
Nibajije n’ibintu ampisha adashaka ko menya numva biranyobeye.
Naramubajije nti, “ark Didier ubundi umfata gute koko?”
Didier,” ngufata nk’umugore wanjye”
Nabuze icyo ndenzaho ndatuza.
Ark muri njye numvaga ambeshye, ko ari indyarya cg hari ikindi ashaka mu buzima bwanjye, bituma niyemeza kugenda mwikuramo gake gake.
Nubwo nabigambiriraga ark kumwikuramo byari byarananiye pee nahoraga mbigerageza bitewe n’ukuntu yahoraga ambabaza mbona atanyitayeho ark iyo twavugana rimwe nahitaga numva kumwanga ntabishobora.

Iyo twabaga turi muri chorale hari umukobwa bakundaga kuba baganira ubona bishimye, baseka akenshi ninawe bakundaga gutahana kuko njye iyo atabaga ariwe unanyisuhurije yari yarambujije kumusuhuza.
Kumubonana nawe rero byarantangazaga kuko iyo njye twabaga turi kumwe twaburaga ibyo tuvuga yewe hari nibyo numvaga namubwira ark nkabura aho mpera kuko akenshi nabonaga wee atiteguye kunyumva.
Naje kwigira inama yo kwiyegereza uwo mukobwa( yitwaga Esther) nkamugira inshuti yanjye, kugirango byibura menye ibanga akoresha kugirango asabane na Didier, cg niba namukoresha nkamenya icyo antekerezaho.
Namwigizeho inshuti ntangira kujya musura nawe akansura, twaba tugiye no muri chorale akaza kundeba tukajyana cg nanjye ngaca iwabo kumureba tukajyana bigeraho tuba inshuti rwose cyanee.
Didier yaje kubibona ko njye na Esther dusigaye turi inshuti cyane kuko nakundaga no kumuvuga cyane iyo twabaga tuganira bituma amenyako twabaye inshuti cyane, ark ntiyigeze na rimwe ambwira k’umubano bafitanye.
Umunsi umwe tuvuye muri chorale arampagarika atanansuhuje ahita ambwira, ” Nicoo ndumva ntashaka kuzongera kukubonana na Esther na rimwe. Uranyumva?”
Naratunguwe maze nihagararaho ndamubaza nti,” kuber iki se Didier? ”
Yaransubije ati,” menya ko ntabishaka”
Narasetse maze musiga aho yumiwe ndataha.
Byaramuyobewe kuko buri gihe iyo yambwiraga ikintu nahitaga ngikora ntabajije impamvu.
Ubundi ninkaho yari yarampabuye kuko namwumviraga ntabajije impamvu.
Narihuse kuko Esther yari yansize twari turi gutahana ark ageze imbere arantegereza nanjye sinatinze kumugeraho.

Esther yabonye mugezeho nijimye mu maso ahita ambaza ati,”Nicoo umukunzi wawe akumbwiye iki kikurakaje???”
Akimara kubivuga yahise yifata kumunwa atangaye kd asa nk’uwibagiwe bisa nkaho avuze ibintu atari akwiriye kuvuga.
Naratunguwe kuko ntari narigeze nganiriza Esther kuby’urukundo rwanjye na Didier.
Nuko mubaza ntunguwe nti, “Esther wakuyehe ko Didier dukundana?”
Esther yabuze icyo ansubiza amara umwanya acecetse ubonako ari getekereza cyane.
Namukomanze k’urutugu mbona ashidukiye hejuru arambwira ati, “……
*Ntuzacikwe na Episode ikurikira*

Ese kuki Didier yabujije Nicole kuvugana na Esther? Ahbwo c Esther ko bamubajije aho yakuye iby’urukundo rwa Didier na Nicole bikamutera gutekereza cyane? Ese ibi byose hari aho bihuriye??

Iyi nkuru ihimbwa kd ikandikwa na Dushime Olive

Like, Comments and Share niyo nkunga ukomeye mbisabiye🙏

2 thoughts on “ISI Y’URUKUNDO EP 10”

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

KWAMAMAZA