ISI Y’URUKUNDO EP 11

Share on facebook
Share on twitter
Share on linkedin
Share on whatsapp
Share on pinterest
Share on google

*ISI Y’URUKUNDO*
*Episode 11*

Esther yabuze icyo ansubiza amara umwanya acecetse ubonako ari gutekereza cyane.
Namukomanze k’urutugu mbona ashidukiye hejuru arambwira ati, “Eee Nicoo reka ngusezere ntahe kare nibutse ko Mama yambwiyeko ngomba gutaha kare hari aho ashaka kuntuma.”

Nashatse gukomeza kumubaza ark ahita agenda ndamureka ariko bituma ntekereza cyane k’umubano Didier yaba afitanye na Esther kuburyo yabimubwira numva biranyobeye, kuko njye yari yarambujije kuzagira umuntu mbibwira na rimwe, Cyane ko niyo twahuriraga aho abantu bari atanansuhuzaga ngo abantu batamenya ko dukundana.

Natashye ndi kwibaza k’umubano wanjye na Didier kuva twamenyana.
Nibuka bitaritwa ko dukundana ukuntu twari tubanye neza nanibuka ko ariwe akenshi abasore batumaga kumbwira ko bankunze akabimbwira harimo na Norbert, mpita nibaza nti, ” ese ubundi ubu Didier yankunze ate?, Ahbwo se arankunda koko? Cyangwa hari ikindi anshakira ntaramenya?”
Nibutse ukuntu amvugisha nabi, nibuka umunsi antuka ngo nuko namuhamagaye, ntekereza umunsi ambwira sinzigera mumenya, numva ibyaribyo byose Didier si gusa.
Kuva uwo munsi nirinze kuzongera kuvugana nawe yewe yanamvugisha nkamwihorera.
Muri njye numvaga umunsi Didier azatera intambwe akemera kunsubiza ibibazo numvaga nibaza neza adaciye kuruhande nkamumenya nzamubabarira rwose.

Esther twakomeje kuba nk’uko byari bisanzwe gusa nawe iyo nashakaga kuzamura ikiganiro cya Didier wabonaga ahindutse mu maso, nawe mfata umwanzuro wo kutazongera kubimubaza.

Umunsi umwe Esther tuvuye muri Chorale ambwirako anshaka cyane hari ibyo ashaka ko tuganiraho, ansaba ko twaza gukomeza tukajyana iwabo akambwira icyo yanshakiraga.
Nabyemeye ntazuyaje mpamagara mu rugo mbabwirako ndi butinde ho gato.
Twageze iwabo, abantu b’iwabo nabo twari tumaze kuba inshuti cyane, twabanje kuganira bose hamwe turyoherwa n’ibiganiro biratinda, mbona n’amasaha yanjye yo gutaha arageze mpitamo gusezera ngo ntaza kugera mu rugo ntinze.
Narasezeye Esther asaba iwabo kumperekeza ndetse ababwirako ari butindeho kuko hari ibyo ashaka ko tuganira.
Twageze mu nzira dutangira kuganira ark nibuka ko yambwiyeko hari ibyo ashaka kumbwira musaba kubimbwira ngataha.

Esther yaratangiye ati,” Nicole umbabarire ko wa munsi wambajije uko namenye ibyawe na Didier ntigeze ngusubiza, mu byukuri numvaga atari cyo gihe cyiza Cyo kuba nabikubwira.
Gusa Didier ntabwo ariwe wambwiye iby’umubano wanyu ninjye wabyivumburiye mfashe telephone ye ndeba ibiganiro byanyu byose muvugana kuri facebook, birantangaza kuko Didier turakundana😳………
*Ntuzacikwe na Episode ikurikira*

Iyi nkuru ihimbwa kd ikandikwa na Dushime Olive

Ngusabiye umugisha w’Imana wowe twabanye kuva episode 1 kugeza episode 11.
Imana ibahe imigisha kubwa likes na Comments binyereka ko ntari njyenyine. 🙏

7 thoughts on “ISI Y’URUKUNDO EP 11”

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

KWAMAMAZA