ISI Y’URUKUNDO EP 12

Share on facebook
Share on twitter
Share on linkedin
Share on whatsapp
Share on pinterest
Share on google

*ISI Y’URUKUNDO*
*Episode 12*

Esther yaratangiye ati,” Nicole umbabarire ko wa munsi wambajije uko namenye ibyawe na Didier ntigeze ngusubiza, mu byukuri numvaga atari cyo gihe cyiza Cyo kuba nabikubwira.
Gusa Didier ntabwo ariwe wambwiye iby’umubano wanyu ninjye wabyivumburiye mfashe telephone ye ndeba ibiganiro byanyu byose muvugana kuri facebook, birantangaza kuko Didier turakundana😳.
Nahise nikanga arabibona gusa ansaba gutuza kugirango ambwire byose neza.

Naratuje arakomeza arambwira ati,” mu by’ukuri Didier twakundanye kera cyane tukiri abana, mbere yarankundaga nkabibona ark aho yarangirije kwiga secondaire yarahindutse cyane, yarasigaye ansaba kenshi kuryamana nawe, iyo nabyangaga twamaraga nk’ukwezi tutavugana.
Mu by’ukuri yarahindutse peee.
nta mwanya yari asigaye ambonera kuko yambwiraga ko tugomba kuvugana muri chorale gusa.
Gusa uko twavuganaga yakundaga kukuvuga kenshi, akurata, mbega muri make yahoraga ambwira ibyiza byawe, niyo mpamvu naje kugira amatsiko yo kuzareba niba muvugana.
Kubona telephone ye byarangoye cyane kuko atajyaga apfa kuyishyira hasii cg kuyimpa, gusa aho nayifatiye nabonye msg ujya umwandikira ark mbura izo we yanditse numva nabwo sinyuzwe.

Umunsi umwe tuvuye muri chorale yantiye telephone ngo ajye kuri facebook gato, narayimuhaye akora ibyo akora gusa bahita bamuhamagara kuri telephone ye, ansubiza iyanjye yihuta ahita ansezera ngo Hari umuntu umushaka cyane, ntiyigeze yibuka gufunga facebook ye ( log out) muri telephone yanjye.
Akiyimpa nubundi natunguwe nuko ari wowe yari kwandikira, mpita nsoma ibyo mwandikirana byosee nuko nabimenye.”

Twamaze umwanya ducecetse twese ntawuvuga, gusa muri njye numvaga byambabaje ndetse nkumva ibyo gukundana n’abasore mbivuyemo.

Esther yahise ambwira ati,” gusa icyo nahamya neza nuko Didier agukunda Nico, kuko uba wumva ntawundi muntu umuba muntekerezo atari wowe kuko nakomeje gusoma iby yandikirana nabandii bakobwa kuri facebook nsanga ahbwo afite abakobwa benshi akundana nabo gusa bose akunda kubakubwira.”

Namwatse telephone ye ngo njye muri facebook ye ngo ndebe abo bakobwa bose bandikirana.
Nasanzemo akana twari duturanye kitwaga Sandrine kakundaga kumusura iwe, ndetse nabo tutazi gusa bose twatunguwe no gusanga ntakindi bavugana keretse uburaya gusa.

Nahise mbaza Esther nti,” nonese ubu dukore iki?”
Esther ati,” hari ikindi se twakora uretse buri wese kumwirinda?”
Njye,” oya rwose ndumva nshaka kumuha isomo pee, ubu se tubwiwe Niki ko aba bana bose abwira ngo bamusure ataryamana nabo?”
Esther ati,” kandi kokoo, reba ka Sandrine nukuriii uziko kakiga muwa 3 secondaire??”
Njye,” ubuse tubibwire Sandrine ntibyakitwa amatiku??”
Esther ati,” oya ibyo ashobora no kutatwumva cg akabimubwira”

Twibajije icyo twakora ngo tuburire abo bakobwa bagenzi bacu, ndetse tunahe gasopo Didier,
Ngiye kumva numva Esther arambwiye ati,” ngize igitekerezo…………..
*Ntuzacikwe na Episode ikurikira*

Iyi nkuru ihimbwa kd ikandikwa na Dushime Olive

Like,Comments na Share niyo nkunga ikomeye mbisabiye🙏

4 thoughts on “ISI Y’URUKUNDO EP 12”

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

KWAMAMAZA