ISI Y’URUKUNDO EP 9

Share on facebook
Share on twitter
Share on linkedin
Share on whatsapp
Share on pinterest
Share on google

*ISI Y’URUKUNDO*
*Episode 9*

Didier yaranyitabye numva yarakaye ambwirana umujinya mwinshi ati,”Sinkunda umuntu umpamagara kuri telephone.
Ubundi ko dusanzwe tuvugana kuri facebook wafashwe n’ibiki muri minsi bituma umpamagara kuri telephone??”
Byarambabaje cyane amarira abunga mu maso mbura icyo mubwira ndakupa.
Namaze iminsi numva naramurakariye nawe aranyihorera ntiyongera kumvugisha.
Hashize iminsi tutavugana niyemeza kuza kumwandikira kuri facebook bisanzwe,”Chr bite?”
Didier,”ni byiza”
Ntakindi yavuze mbona ashobora kuba akindakariye kuko nanjye numvaga nkimufitiye umujinya ndamureka.
Abonye maze akanya ncecetse ahita ambaza ati,” bite se wowe?”
Naramubwiye nti,” n byiza.”
Twakomeje kuvugana mubaza impamvu akunda kunkupa iyo muhamagaye cg akankupa, ambwirako adakunda kuvugira kuri telephone ngo akoresha facebook gusa numvise ambeshye kuko inshuro nyinshi iyo namuhamagaraga nasangaga ari kuyivugiraho ariko ndamureka ndanabyubaha kumuhamagara ndabireka tukajya tuvugana kuri facebook gusa.
cyane ko niyo twabaga twahuriye muri chorale atashakaga ko tuvugana cg ko musuhuza nabyo namubazaga impamvu akambwirako bitagaragara neza mu baririmbyi turirimbana kd ko adashaka ko abantu bamenya ko dukundana.
Byarambabaje ark ndabireka numva nzabimenyera aruko ntaramumenya neza,
Narabyubashye tukajya duhurirayo ntihagire uvugisha undiii.

Didier twakomeje kubana gutyo tuvugana facebook gusa ngeraho ndabimenyera ko nzajya mvugana nawe gake gashoboka.
Iminsi yaje kwicuma no kuvugana facebook bigenda bigabanuka kuko ntiyari akinyandikira cyane nanjye namwandikira agatinda kunsubiza kd mbibona ko ari online bikambabaza ark nkabyihanganira kuko naramukundaga pee nubwo ntari nzi neza impamvu abikora.
Muri iyo munsi naje kubona akazi mu karere ka kure yako twabagamo biba ngombwa ko njyayo ubwo kubonana na Didier byaragabanutse no kunyandikira kuri facebook arabireka nanjye kuko akenshi najyagaho ngasanga ntiyansubije iyo nabaga namwandikiye byagezaho kujya njyaho ndabireka communication irahagarara hagati yanjye n’umukunzi.

Muri ako karere ka kure nahakoze amezi menshi cyane hafi umwaka wose, kandi icyo gihe cyose nayamaze nta gakuru ka Didier wambaza ariko mu by’ukuri nahoraga mutekereza cyane pe nkanamukumbura.
Naje kuvayo akazi nakoraga karangiye ndataha.
Ubuzima bwarakomeje bisanzwe nishakamo imbaraga zo kutazongera kuvugana na Didier bibaho kuko numvaga yarambabaje.
Gusa muri njye nakomeje kumutekereza cyane ndetse no kumukumbura gusa wee akanyereka ko ntacyo bimubwiye.
Naje kwiyemeza nanjye kubivamo nkamwikuramo burundu kuko nabonaga ntaho bigana byarangoye ark ndamureka.
Didier naramukundaga kuko gukundana nundi muntu uwo ari we wese byari byarananiye numvaga naba mubabaje ndetse muciye inyuma kuko siniyumvishaga ko Didier twatandukana gutyo gusa nanone nareba ibyo akora ngakumbura cyane Norbert kuko we numvaga atabikora, gusa nari naragerageje kumwikuramo kuko numvaga bitashoboka ko twongera guhura.

Ubuzima bwarakomeje nkajya nyuzamo nkandikira Didier kuri facebook gake tukavugana amagambo make, byasaga nkaho nta rukundo rukiri hagati yanjye nawee, gusa yakomeje kujya anyita Chr,Chch nandi mazina meza bikantera urujijo kuko muri njye numvaga yaranyanze,
Gusa iyo twavuganaga neza nahitaga numva ko dukundana nubwo mubyagaragaraga tutakundanaga kuko twavuganaga nka rimwe mu cy’umweru yewe hari nubwo yambwiraga ko ankunda.
Umunsi umwe twaraganiriye ndamubaza nti, “ese Didier ubona urukundo rwacu ubona rugana he koko??”
Didier, “byagenze bite se kandi??”
Ndamubaza,”nonese ubu tubanye nk’abantu bakundana koko?
Wowe se basi nta kibazo ubibonamo”
Didier ati,” ntabyo mbona ndagukunda kd ubimenye ko ntawundi mugore nzashaka,
Niwowe mugore wanjye”.

Byaranshanze ndetse biranantungura ngiye kumva numva arambajije ati,” ko ucecetse se urashaka kumbwira ko utakinkunda? wabonye abandi basore mukundana? ”
Njye,” o…oyyaaa pe oya rwose nuko mbona tutavugana cyane erega kd mba nkeneye no kumenya amakuru yawee nyine tukanamenyana too nk’abantu bazabana kd mba mbona wowe utajya ubibonera umwanya” Yahise ambwira numva ankanga cyane ati,” ese ni ukumenyana ushaka Maama reka rero nkubwize ukurii ntuzigera umenya habe na rimweee”….. Egoko
*Ntuzacikwe na Episode ikurikira*

Ese Didier nibiki adashaka ko Nicole amumenyaho kd amubwira ko amukunda cyane???

Like, Comments na Share nibwo bufasha nkwisabiye🙏

6 thoughts on “ISI Y’URUKUNDO EP 9”

  1. Am i the only one hating Didier!?😂Ese ubwo ni ibiki aba arimo😏😏😏ndumva yazongera akihurira na Norbert bakongera gukundana😉😉

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

KWAMAMAZA