Mermaid Ep 10

Share on facebook
Share on twitter
Share on linkedin
Share on whatsapp
Share on pinterest
Share on google

*Mermaids*
Episode_10
“Urukundo ni Ikizira ”
[Love is a Crime] ……..Samuel yitegereje Divine umukobwa we wimyaka
umunane y’ubukure biramucanga agiramo n’ubwoba
Yarekuye umutwe wa Gasaro yarafashe apfumbase
umurambowe ashatse guhaguruka biranga
yumva amaguru ye ntabwo arimo gukora nkibisanzwe,
yabaye pararize.
nokwikura aho yarari ntabyo yarakibashije.
yakomeje kwitegereza Divine uko ameze n’icyuma afite
muntoki
Nubwo yari yagihanagurije amaraso kumurambo wa
mama we Gasaro ariko byaragaragaraga ko aricyo cyuma
cyishe umuntu
n’ indoro divine yaroraga yarisobanuye byose.
Samuel umujinya waramwishe abura icyo gukora atangira
kumutonganya adidimanga kubera bakantu kakoba ati
Di… Divi… di…. Divine…!
Nigute wakora ayamarorerwa wagashitani kabi we ?
Divine yaramurebye aramukwena
muri yanseko ya Sekibi wasazwe n’uburakari biteye
ubwoba
Divine asa nkakadaimoni kazima.
Yamurebye mumaso arimo gukaraga cyacyuma cye
mubiganza ari kukimunyuza mumaso hafi cyane y’isura
yisetswa aramubwira ati… Kandi icyo mfanamwe
cyambere ni icyo
Urwo ruzina si urwanjye ndanarwanga sindukunda
ni rubi runarambangamira
Ubundi nigute mwanyise ikizina cyubucucu nk’iki ??
Njye ntabwo nitwa Divine
nitwa Bella !
Samuel noneho mukumva ikijwi umwana yararimo
kuvuga indoro y’ikibi yaroraga
Nukuntu yari yahindutse ibyisho n’ibyinyo utareba .
Ubwoba bwaramurenze .
Ati urucyande ? Ubundi uranshakaho iki ?
Umwana wanjye wamugize ute ?
We yumvaga Ari umuzimu umurimo! Ati winyegera kuko
nunsatira ndakwica
Akabivuga yegera inyuma yikuruza hasi kuko atabashaga
guhaguruka.
Bella na we ati nijye umukobwa wawe papa ! Ese
ntanibyo ubona ?
Ndashaka kugufasha
nkagukiza ubwo buribwe bwose ufite mumutima.
Uwomujinya nagahinda byose bigashira… Reka nkwice
vuba byose birahita birangira.
Wisangire umugore wawe ukunda cyane ngukize urungu
Kuko nimara kukwica byose biraba birangiye.
Samuel ati ndeka njyenyine wa daimoni we Samuel
yarahimbije yongera kureba
Bella Amuhagaze imbere
Samuel yagerageje gukubita kakaboko ka Bella kamwe
gafashe icyuma amutunguye gusa icyuma ntabwo
cyamuvaga mubiganza keretse gusa ariwe ubishatse.
Divine yahise amufata mumashingu ijosi ararihwigiza
Samuel asaza imigeri
Akubita udushyi n’ udupfunsi Divine ariko ayubusa
Divine amurusha amaboko
Aramujwigiza .Samuel we ntabwo yiyumvishaga ukuntu
umwana wumukobwa ufite imyaka umunani yamurusha
imbaraga.
Kandi noneho yaranamufatishije akaboko kamwe
yagerageje yewe no kumwaka icyuma yarafashe
mukiganza
Ariko asanga umwana afite imbagaraga zidasanzwe.
Icyuma agakoraho akumva ntikiyegayega.
Icyamucangaga nukuntu umwana nkuwo wumukobwa
ufite imyaka umunani yonyine yaba afite imbaraga
zingana uko zose
Bikimucanze akibyibazaho byamuyobeye Divine yahise
amutikura umugeri wo mubifu arabishegesha Samuel
ataka mujwi rirenga arinako yifata munda acabugufi
ahundagara aho hasi ubundi Bella / Divine amujya hejuru
amupfukamaho
Atangira kumunigisha ivi yamupfukamye mu ijosi .Samuel
ntagitabara yarafite ntakitengera ubuzima bwatangiye
kumucika abyumva uko akuka kagenda kamuherana
asaza imigeri ari mumarembera
Divine yahise akurayo icyuma ati papa ntabwo
wambereye umwana mubi reka nkorohereze nkugirire
vuba ugende mumahoro utandavuye ntanagutoteje cyane
wisangire umugore wawe ukunda ndabizi ubwo ubu
ugomba kuba umukumbuye ntakabuza !
Samuel ati yoha mwana wanjye mbabarira irya none
Ndakwinginze winyica !
Ese nagukoze iki mwana wanjye ? Cyatuma wumva ko
kumpitana ariyo ngororano wampa. ?
Basise harikosa nagukoreye rikwiye igihano nk’iki ?
Mbabarira….
Akiri muribyo Divine
Yahise amusogotesha cyacyuma
Akimusonga mumbavu
Amusubira mubifu
Ubundi Samuel atanga uko !
Ataha atabishaka arukuberagusa amaburakindi
Azira urutoto yahozaga kumugore we Gasaro we na nyina
bikaba byaratumye Gasaro ashaka uko yabigenza ngo
abone amahoro nagahenge bikarangira akoze
amaroregwa none ingororano bakuyemo nuko
Umuryango wose wahashiriye
Ntihasigare n’umwe!
Umuvu wamaraso wuzuye inzu yose Divine yakomeje
kujombagura ibyuma Umurambo wa papa we
awushinyagurira
mpaka ubwo yumvishe ijwi rimubwira guhita ava munzu
akagenda .
Yahise ahanaguza icyuma cye kumurambo wa Samuel
ngo kiveho amaraso
Arisukura
Ubundi arunguruka hanze
Ngo arebe uko bimeze ubundi
acaho arigendera.
….
….
Bidatinze Betty yanyuze kwa mucuti we Gasaro ngo
anabasuhuze mukuhagera asanga inzu yose yuzuye
amaraso gusa
n’ imirambo ya Samuel na Gasaro
Yahise agwa mukantu abura icyogukora atumutwe
biramurenga ahita ahamagara police.
Aba police Bahise baza batwara imirambo kubitaro ngo
barebe icyo bazize banabakorere raporo
Ubundi nyine nkibisanzwe basanga bishwe muburyo
bumwe ndetse bari bishwe nkakumwe na mukecuru
Muramwibuka nyina wa Samuel.
Betty byaramubabaje
Kubura inshuti ye magara
Inyamara ntakamenyeko ibyobyose ari ingaruka z’ inama
yagiriye Gasaro yo kujya kureba UMUBYEYI ngo amuhe
urubyaro.
yaracyibaza icyaba cyatumye Gasaro na Samuel bicwa
akibaza uwaba yabivuganye ndetse n’ icyo yabazizaga.
Ntakamenyeko nyir’ ukubica ari Divine umwana wa
Gasaro na Samuel.
nyuma yibyo Divine ntamuryango yarasigaranye ,
Ntahepfo nta ruguru !
Kandi ntabwo kumyaka umunani yonyine yari kwibana
Betty yahisemo kumutwara iwe
Ati nubundi yari umwana wa mucuti wanjye reka
musigarire aho atari
Murerere ikibondo nubundi nicyo inshuti ziberaho
Ntitaye kumwana we naba ngambaniye ubucuti bwacu
naba ntatiye igihango ntabwo mubereye inshuti nzima .
Nguko uko yatwaye Divine nawe aba yirahuriyeho
imbabura yamakara yaka atabizi……
……….
……….
“”
“”””””””””””””””” “””””””””””””””
“”
Like and comments !
Ubundi tugahita dukomeza
na 11
……….
“”
“”””””””””””””””” “””””””””””””””
“”
…….

1 thought on “Mermaid Ep 10”

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

KWAMAMAZA