Mermaid Ep 11

Share on facebook
Share on twitter
Share on linkedin
Share on whatsapp
Share on pinterest
Share on google

*Mermaids* Episode_11
“Urukundo ni Ikizira ”
[Love is a Crime] ………Akiva iwabo kuko yarasigaye ari imfubyi itagira
kivurira yahise Ajya kuba kwa
Betty mucuti magara wumuryango byumwihariko Gasaro.
Divine yahoranaga ubwigunge
agahora ari wenyine kandi avuga make cyane abaze.
yahoranaga umujinya n’ umushiha kandi adakunda
gukina nabandi bana kuko kwa Betty ho bagiraga utundi
twana tw’urungano rwe !
Uwomunsi bagera murugo Betty yahise asubira kubitaro
kwita kumirbo yaba Samuel na Gasaro ndetse no
gukurikirana iby’ iperereza ry’ icyo bazize n’ uwabishe.
Divine utundi twana twazaga kugerageza gukina nawe
ngo bishimishanye
Bakine basabane gusa Divine agahita abashihura.
…….
…….
Bisatinze Betty yavuye kubitaro ataha akererewe kuko
yari yabanje kujyana imirambo muburuhukiro “mortuary”
Betty yari yaratokotse ndavuga gikiranuka yarakijijwe
nyuma yo kubwirizwa nabakozi b’ imana akareka
kujyendera munzira zanduye z’ imyizerere idahwitse
Yari yaranihanye ibyo kujyana abantu hahandi yajyanaga
abantu bakeneye ubuvuzi kuri wamuntu witwaga
UMUBYEYI umwe wavuye Gasaro
ubusanzwe Betty niko kazi yakoraga kujyana abantu
kumubyeyi gusa nawe yari ayanda
Yari amaco yimfakare y’ inda.
yari yarabyihanye hashize imyaka itatu Gasaro Abyaye !
ndetse nyuma
Yaho gato yahise ashaka umugabo banabyarana umwana
bise Victor bidatinze aranamukurikiza akana kagakobwa
bise Victoria…
Betty yarafite umuryango wishimye kandi unyuzwe
ikibazo cyonyine rukumbi yarasigaranye n’ ubusinzi
bukabije bw’ umugabo we Reymond. ntabwo yasibaga
amasengesho arimo gusengera umugabo we ngo arebe
ko yazahinduka
Akaba umwana mwiza nkabandi bana.
Uwomugoroba Betty yatashye yicuza kukuntu inshuti ye
Gasaro apfuye atariyihana icyaha bakoze cyo kwijandika
mubikorwa byagipagani
yumvaga umutima we urimo kumucira urubanza kuko
atariyakamusabye imbabazi z’ iyo migenzereze y’
ubuhakana mana yari yaramujyanye mo!
Yaratashye ataha anibaza cyane kuri Divine yibaza
ubuzima agiye kubamo uburyo bugiye kumugora kubera
gutangira ubuzima bw’ ubupfubyi akiri ikibondo
Ageze murugo yasanze Divine yicaye hanze kuri
fondasiyo yinzu yigunze asankumuntu wihebye ufite
agahinda….
Yahise yihuta aramuhobera aramuterura aramubaza ati
Divine urakoriki hanze amasaha nkaya y’ijoro ? kuki
Raymond atakujyanye munzu
Betty akimuhobera Divine we yahise aturika ararira Betty
nawe atangira kurira.
yahise amubwira ati ngaho icecekere mama
Rekeraho kurira umbwire ibyabaye kuri mama na papa
wawa ! Haba hari icyo wabonye ?
Ntakamenye ko uwo ari kubaza ariwe sekibi shitani nzima
igenda mubantu.
Divine ati yego hari icyo nabonye !
murugo haje ibigabo aribwo papa akiva kukazi atashye
byica mama na we agerageje kubirwanya biramwica njye
nari nihishe inyuma y’akabati ka television ntabwo
bambobye baze kubica
batwara afaranga ya papa yose baragenda
………..uko yakamubariye inkuru y’ uko byagenze
mwibuke ari kumubeshya ni inkuru ari guhimbahimba
ngo akinge abantu ibikarito mumaso.
Betty yararize Divine nawe akarushaho.
mbere yo kumwinjiza muznu yabanje kumuhoza ngo
abanze atuze bwari bwije abandi bana baryamye
banasinziriye
Raymond we nzakagendana ndavuga agacupa yari
yihembukiye ntimubaze byinshi yari yiryamiye muntebe
muri salon ahagatiye icupa rye ryakamanyinya
Divine akimukubita amaso
Yahise anyoterwa no kwica .
Betty we nyiramagogwa at I m Arikox Raymond
burimunsi nugusinda burimwanya uba uri mutubari
ugataha iteka utembagarana amacupa yamayoga
ubona bizagatukirahehe kweli ?.
Raymond mujwi ririmo intege nke rutava mukanwa ati
ese waje mugore nkunda ? wanshakiye cyagicuma
cyanjye ukansomya kumusa ko numva inyarwa yinyota
imbaga yogatabwa !
Iyi nkenya ndayikizwa niyahera ?
Betty ati uko umeze uko wabaye ibyatsi urumva ugishaka
andimayoga , koko Raymond?
Umugabo muzima ufite urugo umugire nabana ukigira
uko ?
Raymond yahise azamura ijwi nakamere ati ubwo
urashaka ko nkujebetura dore narimaze kabiri ntaguceka
ngo iryo game ryose ufite ndikumaremo
wamburamumaro we !
umugore wingare utazi kwita kumugabo ngo ahubwo
nukwirirwa mumihana ngo ari gusenga….
ubundi ko utari mwiza byibura ngo njye nirirwa nkurora
nka kera
ukaba warabaye imburamumaro yewe no mugitanda
ntacyumaze urutwa n’ udahari umeze nk’ urutare rutazi
icyitwa amazi iwawe iteka hahora ari mumapfa !
Ubonye maze kabiri ntaguha isomo none utangiye no
kujya uranyurira !? Utangiye kwigira igiswaganga sha ,
henga nze nkwereke !
. Betty na we ati ariko Raymond, banza unirebe uri intere
wesewese wabaye ibyatsi…. None ngo urashaka
kurwana !?
Ese ntanubwo ujya ubitekerezaho
??
Reba ninjye uhahira uru rugo, ninjye wishyura ubukode ,
ninjye wiyishyuruira burikimwe ,
Nkamesa, ngakoropa , ngateka , ariko wowe ntakindi
ukora kitar’ ukwirirwa mutubari usinda gusa.
Betty yarafite byose ariko yarafite n’ ikigeragezo cy’
umugabo
Raymond yari urwandiko ndabarahiye. Betty yaragiye
kuzicwa nagahinda umugabo we yamuteraga.
Raymond yarasindaga bimwe bikabije agataha akubita
umugore
nabana akabafukuza
Agahora ashinja Betty kumuca inyuma akajya mubandi
bagabo.
Betty yanze gukomeza gutonganira Imbere yumwana
ahita amujyana mucyumba .
Mugutambuka asa nukoma kumugabowe Raymond
wasaga n’uri munzira .
Raymond ahita yiterera hejuru ati utangiye no kunsunika
ndi iwanjye !? sawa shan ubwo turibuze kureba ngo
ninde boss hano ndakwereka ko arinjye nyiri rugo atari
wowe.
yahise ashaka kumukurikira ngo amukubite gusa
ntagatege yarafite yahise agwa hasi ahirima aho Betty na
Divine bamusiga arimo kurwana no kwiyegura.
Agacupa yari yagaciye intege ariko nako kari kamugize
intere.
Betty yahise ajyana Divine mucyumba cyabana
Basanga Victor na Victoria basinziriye Victoria we arimo
no kugona uboshye ikamyo irimo guterera umusozi
yikoreye amatoni.
Betty yaryamishije Divine ubundi
azimya amatara arasohoka.
Betty akihashingura ikirenge Divine yahise ahaguruka
yitegereza ahantu hose hari hijimye usibye urumuri
rukeya rw’ ukwezi kwari gucanye hanze urumuri rwako
rugaca mudirishya ryariho ikirahuri cy’ umweru n’akarido
gakengerana /kabonerana cyane. Divine yatangiye
kwisetsa ati mbega ukuntu nashobora kwiyumanganya
uziko nafilimi nayikina !? Ibyobyose yabaga ari
kubyibwira mumutima ati Umugabe kazi agomba kuba
atewe ishema nange kabisa ntakabuza mission yampaye
Nyirimo neza cyane.
…….yahise yongera araryama ati ngomba gusubira
imuhengeri nkajya guhabwa Ferestation !
bakanshimira kubwakazi keza maze gukora kandi mugihe
gito.
Yahise ajya imuhengeri ariko Hagenda roho ye umubiri
usigara kwa Betty.
Arimunyanja hamwe n’ Umugabe kazi Bari kwinezeza
arinako umugabe kazi amushimira nibwo Divine yatangiye
kumva ukuboroga
Akumva umuntu uboroga arimo kurira cyane !
Yahise agaruka asubira mumubiri we ubundi ahita abyuka
yumva umuntu urimo kurira ari aho mucyumba mukureba
abona ni Victoria
Ati ubwose iki ki kigoryi cy’ umugore cyataye umwana
wacyo ntabwo kirikumva ko arimo kuboroga
Ubundi cyaje kikamuzibya akareka kunsakuriza !
Yahise yegera agatanda Victoria yar’aryamyemo tumwe
twabana
Yumva umwana akomeje kurira ahubwo arimo kurushaho
umujinya waramwishe
atangira guhinduka bimwe bye.. ahita amufata akaboko
aramukurura amucisha murubavu rw’ agatanda
amushikanuzamo
…….yabanje kwitegereza icyo kibondo maze na we
yumva agizemo akantu kimpuhwe aragihoza arangije
asubira kuryama
Atarirambika yumva ryajwi mumatwi nanone riti mwice!
mwice! mwice kandi nonaha!
Divine yahise ahagarara gato arahindukira areba umwana
Victoria aho yararyamye mugatanda ke
Amaso arahinduka
n’ isura irahinduka ubundi ahita asatira Victoria
amuhagarara hejuru
ahita yunama ngo amucakire mukajosi ubundi
agoronzore rimwe nk’ uwica agakoko!
………
………
Betty yashigukiye hejuru akanguka umutima udatuje
avuga yongorera ati Nsindwa !mwizina rya Yesu!
Tsindwa……
Mana birabe ibyuya
Yakangutse yifashe impungenge yarasose inzozi mbi.
Yari arose umwana we Victoria agwa mumugezi ngo
maze ikintu kiraza gihita kimutwara
Yahise yibaza ati ubuse koko izi nzozi zishaka gusigura
iki bakobwa bakowe !?
Akibitekerezaho yahise abyuka yihuta ajya kureba
agakobwa ke Victoria.
Divine agifata akajosi k’ uruhinja atari yakagobanya
yumva
Betty asohotse mucyumba cye akubita inzugi yihuta
arimo kuza mucyumba cy’ abana
nawe yahise akokanya yiterera muburiri umurabyo
uratinda
Byetty yageze mucyumba Divine arino gufurura.
yafatiye feri kugakobwa ke akigakubita amaso ariruhutsa
abonye kameze neza ntakibazo gafite.
Abana bose bari basinziriye mucyumba ari cwe
ntawukoma ntanagasazi gatamba.
Yahise aterura akana ke ubundi arasohoka
Mugusohoka yabaye akihava
Divine ahita ahagurukan’ umujinya w’ umurandura nzuzi
kumaso
N’uburakari ndenga kamere
Kuko yarakuwe amata kumunwa…….. ….
……….
“”
“”””””””””””””””” “””””””””””””””
“” Episode 12 loading …..
Ntuzacikwe
……….
“”
“”””””””””””””””” “””””””””””””””

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

KWAMAMAZA