Ukuri Ep 9

Share on facebook
Share on twitter
Share on linkedin
Share on whatsapp
Share on pinterest
Share on google

*UKURI*
Episode 9
iyi ninkuru yandikwa ikanahimbwa na ISHIMWE Deborah

comment na like bimpa imbaraga zo gukomeza kwandika.
dukomeze…
duherukana ubwo Alice yarahamagawe na Mama wa Paccy nyuma yo kumva ibyo bamubwiraga agahita asuka amarira
kandi duheruka tutazi niba Paccy yaba yabaye amahoro hano dutangiriye kwa muganga
turabona Mama Paccy yicaye kuntebe zo kwa muganga yicaye imbere yinzu bakoreramo operation (inzu babagiramo)
akiraho turabona Alice aza yiruka ageze imbere asanga ya mama Paccy ahita ahagarara maze mama Paccy nawe mukumubona ati”ntibyari ngombwa ko uza hano kuko Paccy baracyari kumwitaho nari kukubwira iyo baba banyemereye kumureba
Alice mumarira menshi ati”mama nari gutuza gute nziko Paccy aryamye mubitaro kubwimpanuka yakoze arinjye yaraherekeje koko!ntago nari kubibasha
Alice muguhindukira abona mama we maze ati”mama burya wankurikiye?
nyina ati”nabonye usohotse wiruka ndavuga ngo reka ngukurikire menye iyo ugiye kuko nabonaga wataye umutwe
Alice ati”nanawutaye byo rero ubu Paccy arihano yakoze impanuka ubwo yavaga murugo
nyina ati”yoo mbese!ariko reka twizere ko aribukire abaganga baramwitaho
Alice ati”ahubwo mama nari nibagiwe uyu ni mama Paccy
nuko ababyeyi barasuhuzanya turabona kwa muganga na papa wa Paccy yahaje bose baracyategereje ko abaganga basohoka ngo bababwire uko bimeze mama wa Alice amushyira kuruhande aramubwira ati”rero njye reka ntahe nsange barumuna bawe ubwo uraza kumbwira uko bimeze kandi unsezerere abo babyeyi.
Alice ati”kumva ko Paccy ari kwamuganga kubera impanuka yakoze ava murugo numvaga nishinja amakosa ko ari njye wabiteye ndetse nkumva aramutse apfuye ntazigera nibabarira.

twigarukire kwa muganga,
umuganga yarasohotse aza abaza ababyeyi ba Paccy maze ati”operation yagenze neza nubwo byagoranye ariko twakoze ibishoboka
ikindi mukanya muremererwa kumureba ariko aracyari mukinya ubwo araza kuba akanguka
mama wa Paccy ati”mwakoze kuntabarira umwana muga

turabona mucyumba kimwe kwa muganga nubundi
hari uwubitse umutwe kandi arimo kurira
arimo aravuga ati”mbabarira ukanguke chr mbabarira ntago wansiga rwose
mukureba neza turabona ari Alice uri imbere yigitanda cya Paccy
akiri kuvuga gutyo yumva Paccy mukajwi gato ati”amarira yawe arankanguye
Alice yubura umutwe abona Paccy yakangutse ahita ahaguruka yiruka agarukana umuganga.
umuganga amaze gusuzuma Paccy abwira Alice ati”ndabona ntakindi kibazo afite muminsi itatu muramutwara ajye kurwarira murugo
Alice ati”urakoze muga
muganga amaze gusohoka Alice yegereye Paccy aramuhoberaa cyane aravuga ati”urakoze kungarukira mukunzi.
arakomeza ati”nahamagaye ababyeyi bawe mukanya baraba bahageze
ako kanya urugi rwarafungutse kumbe nababyeyi ba Paccy bari baje
bose baje bamuhobera bati umeze neza muhungu wacu?
Paccy ati”meze neza rwose ndumva nubu nataha
Alice ati”uzataha muminsi itatu uribuka ko ariko muganga yavuze
mama Paccy yabwiye Alice ati”nonese mwana wa ubu ntago unaniwe? dore waraye aha ba utashye uruhuke uzagaruke Alice ati”mama ntakibazo ubwo Paccy akangutse nataha ariko ndagaruka nimugoroba
Alice yasezeye Paccy aramwongorera ati”iyo unsiga nari kugusanga amusoma kugahanga nuko asezera nababyeyi be Alice turamubona ageze murugo abwira mama we ko byagenze maze aravuga ati”mama ndananiwe cyane reka mbe ngiye kuruhuka nimbyuka ndatunganya ibyo ndibujyanire Paccy kwa muganga

Alice yararyamye amasaha aricuma ikigaragara yarananiwe cyane twigarukire kwa muganga Paccy yatangiye koroherwa ndetse ari no kweguka
Alice ari kumutamika Paccy ati”urashaka kunyicisha ibiryo ariko nukuri ndumva mpaze pe
Alice ati”uhaze iki se ko utigeze urya?ahubwo rya cyangwa turwane
yakomeje kumutamika Paccy ariko amwitegereza
Alice ati”subwo urendeba iki?
Paccy ati”ndi kureba malaika Imana yampaye
Alice ati”iyo nimitwe yo kwanga kurya sha ibyo uzabimbwire wakize
bagumye muribyo maze ababyeyi ba Paccy baraza bahagarara kurugi papa we ati”umuhungu wanjye asigaye yishimye cyane nanjye nkumva biranejeje
mama Paccy ati”uriya mukobwa ntasanzwe rwose yazanye ibyishimo byinshi kumwana wanjye
Papa Paccy ati”ndikwibaza uko Paccy araza kubyakira namenya ko tugiye kuva inaha tukimukira hanze kandi ko ntakugaruka
mama Paccy ati”biramushengura umutima arakomeza ati”ariko agomba kubyumva murwego rwo gukomeza kuba hafi ya company yacu
papa Paccy ati”bizamukomerera gusiga umukunzi we kandi nuriya mukobwa bizamukomeretsa abakundanye bagiye gutandukanwa nintera ndende igiye kuba hagati yabo
ese Paccy azabyumva?
Alice se we azabyakira?

mbibutsa ko iyi nkuru yandikwa ikanahimbwa na Deborah Ishimwe

Episode 10 loading….

5 thoughts on “Ukuri Ep 9”

  1. Mana yanjye🙆ndumv ntangiy kubabara nukur wee cyokoza urukundo ruraha🤭ndi gusoma nkisetsa😂😂courage debby

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

KWAMAMAZA